ABAHINZI BARISHIMIRA KUBYAZA UMUSARURO IMIRIMA YABO MURI IKI GIHE CY’IMPESHYI

 

Umuhinzi KAYIRANGA Ramadani ukorera mu gishanga cy’Umusizi aganira n’abanyamakuru ba RBA

Ubwo abanyamakuru ba RBA television na Radio basuraga bimwe mu bishanga HoReCo ikoreramo mu Karere ka Huye, batangarijwe n’abahinzi ko bashimira cyane leta y’u Rwanda yabahaye aba agoronome babakurikirana umunsi k’uwundi binyuze muri HoReCo.

Umuhinzi KAYIRANGA Ramadani ukorera mu gishanga cy’Umusizi giherereye mu murenge wa Huye yagize ati ‘Ubundishimira umusaruro w’Inyanya ngiye gusarura, kuko uzikuba hafi gatatu biturutse ku nama nziza mpabwa n’umugronome wa HoReCo ndetse wadufashije no kubona imbuto nziza’.

Yakomeje agir’ati“ ubu turavomera neza muri iki gihe cy’impeshyi kandi abahinzi bashyiriweho ingengabihe yokuhira ntibakirwanira amazi”.

Umuhinzi Chadrack NDEKEZI uhinga mu gishanga cya Rwamamba aganira n’abanyamakuru ba RBA

Umuhinzi Chadrack NDEKEZI uhinga mu gishanga cya Rwamamba kiri mu mirenge ya Ngoma naTumba yatangaje ko bafashijwe gufataneza amazi muri iki gihe cy’izuba ndetse ntibicare ahubwo bakabanza kabyaza umusaruro ayo mazi ari mu gishanga, kur’ubu bakaba bari gusoza gutera umuceri wo mu gihebwecya 2018A.

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *