ABAKOZI BA NAEB BARI GUFATANYA NA HoReCo MUGUSHAKIRA ISOKO ABAHINZI B’IMBOGA

Muri iyi minsi abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi (NAEB) bari kuzenguruka ibyanya byose byuhirwa bigenzurwa na HoReCo hagamijwe guha umurongo kukigendanye n’amasoko y’ibikomoka kumboga.

UWAMARIYA Beatrice umwe mu bakozi ba NAEB yavuze ko bagiye gukorana n’ibigo by’amashuli ndetse n’abacuruzi basanzwe bacuruza izo mboga kugirango umusaruro wose wabonetse ugurwe. Ibi bizatuma abahinzi bishimira ubuhinzi bw’imboga kuko bazaba babona ko batangiye gukirigita ku ifaranga.

Aha uyu mukozi yari yasuye icyanya cyuhirwa cya NASHO 1 giherereye mu karere ka Kirehe.

Umukozi wa NAEB ari gusura umurima uhinzemo watermelon za HoReCo

 

 

You may also like...

1 Response

  1. Ibi ni byiza cyane bizatuma abahinzi bishimira umwuga wo guhinga imboga kdi nibamara kubona ko batangiye gukirigita ifaranga bazawiyumvamo cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *