Ubuyobozi bwa HoReCo bwatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya isuri ku misozi ikikije ibishanga.
None kuwa 12/08/2020 abakozi b’Umushinga OMMIS/HoReCo batangije ubukangurambaga bwo kurwanya isuri ku misozi ikikije igishanga cya Base kimwe mu bishanga bikorerwamo n’Umushinga OMMIS/HoReCo giherereye mu Karere ka Ruhango cyibasiwe cyane n’ibiza by’imyuzure. Iki gikorwa kikaba kitabiriwe n’abayobozi batandukanye, Inzego z’Umutekano, abakozi b’umushinga OMMIS/HoReCo n’abaturage. Muri iki gikorwa bibanze cyane ku guca imirwanyasuri / Imiringoti ku musozi wa Bweramana aho baciye imirwanyasuri ku buso bwa 1,5Ha.









Abatanze ubutumwa ku bitabiriye umuganda bagiye bagaruka cyane ku kintu cyo kurinda ibyagezweho barwanya isuri ku misozi batuyeho mu rwego rwo kubungabunga igishanga cya Base. Guverineri w’Intara y’amajyepfo yasabye abayobozi b’Uturere ko igikorwa cyo kurwanya isuri cyakomeza no mu tundi Turere kugirango ikibazo cy’ibiza byibasira ibishanga bitandukanye byo muri iyi Ntara y’Amajyepfo.