HoReCo IKOMEJE GUSHAKIRA IBISUBIZO BIMWE MU BIBAZO BIGARAGARA MU BWOROZI BWO MU RWANDA

Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ubuyobozi bwa HoReCo bwagiranye inama n’urubyiruko rwize amasomo ajyanye n’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo ndetse bakaba barabonye amahugurwa mu gihugu cya Israel ajyanye n’ubworozi, hagamijwe kurebera hamwe ibibazo by’ingutu biri mu bworozi bwo mu Rwanda mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu gushakira umuti ibyo bibazo.

Ingingo z’ingenzi zaganiriweho

  1. Kugaragaza bimwe mu bibazo biri mu bworozi bwo mu Rwanda,
  2. Gutegura imishinga izakemura bimwe mu bibazo bigaragara mu bworozi.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe muri iyi nama biza ku isonga n’ibi bikurikira:

  1. Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo biracyari imbogamizi ku borozi,
  2. Ibikorwa by’iyamamaza-bworozi (Animal production extension services) hegerwa aborozi kuva ku rwego rw’umudugudu birakenewe cyane ndetse bikanashyirwamo ingufu,
  3. Ubukangurambaga ku bworozi bw’amafi(aquaculture).

Mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo byavuzwe haruguru mu buryo burambye, uru rubyiruko rwiyemeje gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga ikurikira:

  1. Umushinga kubukangurambaga mugushakira amatungo ibyo kurya(Animal feeding and extension services project proposal),
  2. Umushinga ujyanye n’ubukangurambaga ku bworozi bw’amafi (Aquaculture and extension project proposal),

Iyo mishinga yavuzwe haruguru izagendana n’ibikorwa bikurikira:

  1. Gushyiraho feeding centers byibuze muri buri karere (Establishment of feeding centers),hakaba hazatoranywa uturere uturere tw’ingenzi umushinga wazatangiriramo( urugero: Nyagatare, Nyabihu, Nyanza ,Kayonza,….)
  2. Gutubura ubwatsi no kubutunganya (Processing),
  3. Gushyiraho no guhugura abajyanama b’ubworozi kugera ku rwego rw’umudugudu.

Inama yahuje ubuyobozi bwa HoReCo n’abize ubworozi bakaba baranahawe amahugurwa mugihugu cya Israel.

You may also like...

1 Response

  1. I thankful for your best ideas especially in department of agriculture , even me I have done research on termites control by using our natural resource’s by mean of organic farm farming to day I don’t have any support in putting much effort in order to improve my research A1 in agriculture engineering. Your advice are needed.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *