HoReCo IKOMEJE IBIKORWA BYO GUFASHA ABAHINZI BATANDUKANYE GUHINGA MUBURYO BUGEZWEHO

Nkuko biri muntego nyamukuru ya HoReCo, gukora ubuhinzi bugezweho(morden agriculture) nikimwe mubintu bikomeye bizamura umusaruro w’abahinzi. Ni muri urwo rwego abakozi ba HoReCo bari mubyanya byuhirwa (irrigation schemes) bitandukanye begerageza gufasha abahinzi babereka uburyo bwiza bw’imihingire bugezweho(Good Agricultural Practices).

Murwego rwo gufasha abahinzi guhinga neza hagenda hashyirwaho uturimashuli(FFS Demonstration plots) two kwigiraho kugirango bamenye neza uburyo bagomba guhinga bagamije kuzamura umusaruro.

Iyi ni Demo-plot y’ibitunguru yakozwe n’abakozi ba HoReCo iri mucyanya cya Kagitumba kugirango abahinzi bayigireho

You may also like...

5 Responses

  1. Herman says:

    Ndashimira cyane aba basore n’inkumi bishyize hamwe kugirango bashafe ubuhinzi mu Rwanda gutera imbere. Ubundi muri rusange ubunzi mu Rwanda nibwo butunze umubare munini w’abaturage. Bukorwa kukigero kingana na 80% by’abanyarwanda. Ikibazo gikomeye HoreCo yaje gukemura harimo; kuzamura imyumvire y’abahinzi batarasobanukirwa neza uko guhinga byakijyambere bikorwa, gutera imyaka usigamo umwanya wabugenewe, kwuvomerera, gusarura ndetse no guhunika imyaka, ubuhumbikiro, gutinyuka inguzanyo mubuhinzi ndetse no kumenya imbuto ikwiriye guhingwa hakurikijwe imiterere y’ubutaka. Birumvikana ko aba bahinzi bakeneye cyane abantu babegera kandi babana mubuzima bwaburi munsi. Birakwiriye ko uru rubyiruko rw’iyemeje guhinga ndetse rukanafasha n’abanyarwanda muri rusange kuzamura ubuhinzi, twese hamwe nkabitsamuye, muze tubatere ingabo mubitugu.
    Murakoze!

  2. Anastase says:

    Thank you Herman
    Urwanda rukeneye imbaraga, umurava n,ubumenyi by’urubyiruko kugirango rutere imbere byihuse byumwihariko kuzamura imyumvire n’iterambere ry’umuhinzi.

  3. Congratulations fellows! Ibi bikorwa ni inyamibwa! mukomerezaho twese dufatanye kwesa imihigo!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *