HoReCo IRISHIMIRA UMUSARURO MWIZA YABONYE WA WATERMELON YAHINZE MUKARERE KA NYANZA M’ UMURENGE WA RWABICUMA
Nkuko biri munshingano za HoReCo kuzamura umusaruro w’imboga n’imbuto ndetse no guteza imbere ubuhinzi muri rusange, binyuze mumushinga wa HoReCo wo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga (PROVEGEPRO), hahinzwe watermelon mukarere ka Nyanza m’Umurenge wa Rwabicuma aho ubu hari kwishimirwa umusaruro wabonetse ungana na toni zisaga umunani n’igice(>8.5 tones) kubuso bungana na 0.7ha. Uyu musaruro ukaba ubonetse kunshuro yambere, hakaba hitezwe ko kunshuro ya kabiri ushobora kwisumburaho ukaruta uwabonetse kunshuro yambere. Aha nukuvuga ko watermelon zahinzwe zigomba gusarurwa byibuze inshuro ebyiri.

Watermelon zahinzwe mu murenge wa Rwabicuma/Nyanza
Uyu musaruro wabontse ukaba waramaze kugurisha , gusa HoReCo ikomeje igikorwa cyo gushaka umukiriya uhoraho wajya uyigurira umusaruro wabonetse muburyo buhoraho kuko abakiriya bahari bo kugura umusaruro badahoraho.

Umusaruro wabonetse wamaze kugurisha