HoReCo MU RUGAMBA RWO GUFASHA LETA GUSHAKIRA ABAHINZI UBURYO BWO KUHIRA IMYAKA YABO HIFASHISHIJWE IKORANABUHANGA.

HoReCo nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Leta mu mushinga wayo ugamije kubungabunga,gufata neza no kubyaza umusaruro ibyanya byatunganyijwe,ivuga ko gahunda yo kuhira haba mu bishanga ndetse n’imusozi izafasha abahinzi mu kwikura mu bukene cyane cyane ko mu gihe cy’izuba aho imirimo yabo y’ubuhinzi ikunze kugenda biguruntege.

Ni muri urwo rwego company AGRIBELICO ku bufatanye na HoReCo ari nayo ifitanye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda RAB yo kubungabunga, gufata neza no kubyaza umusaruro ibyanya byatunganyijwe na leta yazaniye abahinzi ubundi buryo bwo kuhira hakoreshejwe imashini zimurwa(Mobile irrigation) aho abahinzi cg amakoperative y’ubuhinzi aho azaba ari hose mu gihugu,biteguye gufasha abahinzi kubagezaho izi machine igihe bazaba bazikeneye mu rwego rwo guhangana n’izuba ryabaye agatereranzamba  mu bice bimwe na bimwe by’igihugu nko mu karere ka bugesera n’ahandi.akaba ari nayo mpamvu igerageza ry’izi machine ryatangiye kugeragerezwa mu karere ka bugesera mu cyanya cyuhirwa cya Lux dev ndetse na Gasabo mu gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza,rikazakomereza n’ahandi. 

IGERAGEZA RYA MASHINE ZUHIRA/NYAGISENYI-RUFIGIZA/GASABO

IGERAGEZA RY’IMASHINI ZUHIRA MU CYANYA CYUHIRWA CYA LUX DEV

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umushinga OMMIS Bwana ISHIMWE Emmanuel avuga ko amaraporo y’imisaruro bahabwa n’abagoronome ba HoReCo bakorera mu byanya bya bugesera yerekana ko izuba ari ryo nyirabayazana,bityo bakaba bifuza ko izi machine zizaba igisubizo kirambye ku bahinzi bityo mu minsi mike iri imbere ikibazo cy’amapfa yakundaga kwibasira aka karere kikazaba ari amateka.

UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA WA HoReCo ASOBANURA IMPAMVU Y’IGERAGEZA RYIZI MASHINI MU KARERE KA BUGESERA

Manzi Francois,ni umugoronome wa HoReCo ukorera mu cyanya cyuhirwa cya lux dev,avuga ko akurikije imiterere yaho,n’uburyo bahangana n’izuba ,ikiguzi icyo aricyo cyose cyasabwa kugirango imyaka yabo ntiyume abahinzi biteguye kugitanga.

MANZI Francois/agronome-HoReCo

Gahunda ya leta ni uko igamije guhindura ubuhinzi bukareka gushingira ku kirere, abahinzi ntibazongere gukangwa n’amapfa nk’ayibasiye Uburasirazuba bw’igihugu mu mwaka wa 2016.

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *