Ibikorwa byo gutegura igihembwe cy’ihinga 2020C mu cyanya cya LUX-DEV giherereye mu Murenge wa Gashora Akarere ka Bugesera.

Abahinzi bahinga mu cyanya cya LUX-DEV barishimira ubufatanye bwiza abagoronome ba HoReCo babagaragariza aho babana nabo igihe cyose bari mu mirimo y’ubuhinzi.

Abagoronome ba HoReCo barasobanurira umuhinzi uko bategura ubuhumbikiro.
Muri iki cyanya cya LUX-DEV bahinga igihingwa cy’ibijumba nk’igihingwa kibaha amafaranga mu gihe gito
Bahinga imbuto ya Avocat zo mu bwoko bwa Hass zitanga umusaruro mu gihe gito.
Aha kandi abahinzi bahinga urusenda rwo mu bwoko bwa Habanero Rengai RZ.
Abayobozi ba HoReCo baragira abahinzi inama zitandukanye zirebana n’imihingire igezweho.

Muri iki cyanya abahinzi bahinga ibihingwa bitandukanye harimo: Ibijumba, ibishyimbo urusenda n’ibindi.

Ibi babishingira ku nama nziza zo gukora ubuhinzi bugenzweho bahabwa n’abo bagoronome ba HoReCo bituma bagera ku musaruro ushimishjje ugereranyije n’uwo babonaga mbere. 

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *