IBIKORWA BYO KUBYAZA UMUSARURA MU BYANYA BYUHIRWA BIRAKOMEJE MUBICE BITANDUKANYE BY’IGIHUGU

Mu gihe  gishize, Leta y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bagiye batunganya ibyanya byuhirwa(ibishanga n’imusozi) bitandukanye mugihugu arinako bijyenda bishyirwamo ibikorwa remezo bigiye bitandukanye bizajya byifashishwa mu kuhira imirima y’abahinzi murwego rwo kubafasha kuzamura umusaruro ndetse no guhangana nikibazo cy’amapfa yahato nahato.Hakaba haragiye hagaragara ukwangirika kw’ibyo byanya byuhirwa ndetse n’ibikorwa remezo bibirimo nyuma y’igihe gito bishyiriweho abahinzi,  nyamara ibyo bikorwa bitwara amafaranga menshi Leta n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu kubitunganya no kubyubaka. Impamvu nyamukuru y’uko kwangirika ni uko nta buryo bufatika bwariho bwo kubibyaza umusaruro, gucunga neza ibyo byanya no gusana ibikorwa remezo bibirimo mu gihe byangiritse.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda ibinyujije mukigo k’ igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Koperative HoReCo y’urubyiruko rwabonye amahugurwa mugihugu cya Israel mubijyanye n’ubuhinzi bugezweho, ayo masezerano akaba agamije kugucunga no gufataneza ibyanya byuhirwa hagamijwe kuzamura umusaruro w’abahinzi.

Imirimo itandukanye irarimbanije mubyanya byuhirwa bitandukanye aho abakozi b’umushinga wo gufata neza no gucunga ibyanya byuhirwa (OMMIS Project/HoReCo) bari gufasha abahinzi binyuze mumirimo itandukanye igendanye nubuhinzi bugezweho hagamijwe kuzamura umusaruro w’abahinzi.

Imirimo yo kuhira imirima k’ubuso buto(Small Scale Irrigation Activities)

Bimwe mubishanga byatunganijwe bihingwamo ibindi bihingwa bitari umuceri cyangwa bifite ibindi bice bidahingwamo umuceri bikeneye ubundi buryo bwafasha ibikorwaremezo byari bisanzwe kugirango kuhira bigende neza.

Ni muri ubwo buryo HoReCo yatangije gahunda yo gukora water reservoirs ahantu hatandukanya. I Nyanza  mugishanga cya Nyamigogo hubatswe water reservoir yo kwifashisha mu kuhira imboga n’ibindi bihingwa bihinzwemo.

Abakozi ba HoReCo Bari kwereka abahinzi uburyo bazajya bifashisha utumashini twuhira imirirma kubuso buto(Small Scale Irrigation) mugishanga cya Nyamigogo.

 

 

 

 

 

 

 

 

Mugishanga cy’ Urwonjya gihererye mukarere ka Nyaruguru naho abakozi ba HoReCo bafashije abahinze kubaka ingomero z’amazi (Water reservoirs) muwego rwo kuyafataneza no kwanga ko apfa ubusa kandi yakagombye kuba yifashishwa mugihe cy’impeshyi ndetse n’igihe cyizuba ridasanzwe. Abahinzi kandi bagiye bakangurirwa kugura utumashini n’ibindi bikoresho byo kwifashisha kuhira imirima kubuso buto.

Uru rugomero rw’amazi rwubatswe mugishanga cy’ Urwonjya/Nyaruguru

Abahinzi bari kwerekwa uko bazajya bakoresha utumashini twuhira kubuso buto.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Imirimo y’ubukangurambaga (Mobilization activities)

Murwego rwo gushishikariza abahinzi gukora ubuhinzi bugezweho bwa kinyamwuga, abakozi ba HoReCo bari gukora ibikorwa by’ubukangurambaga mumirimo itandukanye hagamijwe kubakira ubushobozi abahinzi bagiye bari mubyanya byuhirwa bitandukanye.

Mubyo HoReCo ikora byose hagomba kubanza hakabaho inama z’ubukangurambaga zitandukanye hagati y’abahinzi n’abakozi ba HoReCo ndetse n’inzego z’ibanze. Ibi bikaba bikorwa mubyanya byose HoReCo yahawe gucunga murwego rwo kugirango hasenyerwe umugozi umwe mukubaka ubushobozi bw’abahinzi.

Inama z’ubukangurambaga mubyanya byuhirwa bitandukanye

 

 

You may also like...

1 Response

  1. NSABAGASANI Epimaque says:

    Turishimira ibikorwa HoReCo iri kugeraho mugufasha abahinzi mu bishanga/ibyanya byuhirwa, cyane cyane muri icyi gihe cy’izuba aho usanga imyaka ihura n’ikibazo cyo kubura amazi ugasanga abakozi ba HoReCo bafasha abahinzi mukubakangurira gukora imiyoboro ibageraho amazi ndetse no kubafasha kubona imashine zo kuhira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *