IBIKORWA BY’UMUGANDA HAGAMIJWE GUFATA NEZA IBYANYA BYUHIRWA BIRAKOMEJE MUBYANYA BYUHIRWA BYOSE HoReCo ISHINZWE

Murwego rwo gufata neza ibikorwaremezo biherereye mubyanya byuhirwa HoReCo ishinzwe gukurikirana, muri buri cyanya hashyizweho gahunda yo gukora imiganda(community work calendar) kugirango ibikorwa remezo biri muri byo byanya bibashe kubungabungwa muburyo burambye. Abakozi ba HoReCo bagerageza gufasha abahinzi babakangurira kwitabira imiganda hagamijwe gufata neza ibyo byanya byuhirwa.

Kugeza ubu ubwitabire bw’abahinzi mu miganda yo gufata neza ibyanya byuhirwa bwarazamutse kukigero gishimishije ugereranije no mubihe bishize HoReCo itaragera muribyo byanya. Muri iki gikorwa cy’umuganda, abahinzi baba bakora bimwe muri ibi bikorwa bikurikira:

  1. Gusibura imiyoboro ijyana amazi mu mirima y’abahinzi,
  2. Gusana inyubako zifashishwa mukuhira imirima zasenyutse,
  3. Guhanga imiyoboro mishya hagamijwe kugeza amazi kuri buri muhinzi,
  4. n’ibindi

Farmers participation in community work

 

Farmers participating in community work for cleaning irrigation canals

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *