Inama y’abakozi b’umushinga OMMIS /HoReCo yateraniye muri Landmark Hotel kuwa 03/07/2020

Iyi nama yitabiriwe n’abakozi bose b’umushinga OMMIS / HoReCo bakorera mu byanya byose byatunganyijwe bicungwa na HoReCo bagera ku 102, Intego yayo kwari ukongera kurebera hamwe niba abakozi buzuza inshingano zabo nk’uko bikwiye.

Muri iyi nama kandi abakozi b’umushinga OMMIS/HoReCo baganirijwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).

Abashyitsi bitabiriye iyo nama:

  • Bwana MUSABYIMANA Jean Claude Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi
  • Bwana BUCAGU Charles :Deputy Director General (DDG) mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB);
  •  Bwana MBONIMPA Jean Paul UmukoziUshinzwe ubugenzuzi bw’imbuto muri RAB
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umushinga OMMIS/HoReCo ku rwego rw’Igihugu araha ikaze abitabiriye inama
Umuhizabikorwa w’Umushinga OMMIS/HoReCo ku rwego rw’Igihugu (Bwana NDAYIZIGIYE Emmanuel) ajya kwakira Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI (Bwana MUSABYIMANA Jean Claude)
Bwana MUSABYUMANA Jean Claude Umunyamabanga uhoraho muri MINAGIRI araganiriza abakozi b’Umushinga OMMIS/HoReCo abaha n’impanuro zitandukanye mu by’ubuhinzi
Abakozi bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imbuto muri RAB Bwana MBONIMPA Jean Paul araganiriza abakozi ku birebana n’imitunganyirize y’imbuto y’ibirayi
Abakozi bahawe umwanya babaza ibibazo ku mitegurire y’imbuto nziza y’ibirayi
Bwana BUCAGU Charles : Deputy Director General (DDG) wa RAB nawe yafashe umwanya aganiriza aba bakozi
DDG yahaye bamwe mu bakozi umwanya basobanura imwe mu mirimo bakorera mu byanya bakoreramo
Umuhuzabikorwa w’Umushinga OMMIS/HoReCo ku rwego rw’Igihugu nawe yafashe umwanya aganira n’abakozi bw’uwo mushinga
Abitabiriye inama bose muri rusange

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *