KIREHE: ABAYOBOZI BATANDUKANYE BASHINZWE UBUHINZI MU KARERE, BIFATANYIJE N’ABAHINZI MU MUGANDA KURWANYA NKONGWA IDASANZWE.
Ni kuri uyu wa 23 ukwakira 2019 ubwo abahinzi bibumbiye muri koperative COVAMIS bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho1(GFI Kirehe) gicungwa na HoReCo bazindukiye mu muganda wo kurwanya nkongwa idasanzwe bafatanyije n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwa koperative,ubuyobozi bwa RAB station ya Ngoma,Umurenge wa Mpanga ndetse n’akarere ka Kirehe. Umuganda ukaba warakorewe mu bice bibiri (2) bitandukanye bigize icyanya cya Nasho1(Lot1&3)

Mbere yo gutangira gutera umuti abahinzi babanje gusobanurirwa uburyo bwose bukoreshwa mu kurwanya nkongwa maze berekwa uburyo bwo kuvanga umuti n’amazi hakoreshejwe igipimo nyacyo.


Nyuma y’aho,abahinzi batangiye igikorwa cyo gutera umuti wo kurwanya nkongwa idasanzwe mu mirima yabo.



Nyuma yo kwifatanya n’abahinzi mu muganda wo kurwanya nkongwa idasanzwe,umuyobozi wa RAB ishami rya Ngoma yahaye impanuro abahinzi cyane cyane abakangurira gukomeza kwita no gukurikirana ubuhinzi bwabo cyane cyane bakumira nkongwa kugirango bazagere ku musaruro wifuzwa.
