Muri iki gihembwe cy’ihinga 2020C imboga ni bimwe mu bihingwa byibanzweho cyane n’abahinzi bahinga mu byanya byuhirwa bicungwa na HoReCo

Umusaruro mwiza w’imboga ushakwa hakiri kare, Iyo uhinze imbuto nziza,  ugatera ingemwe neza, ugatera umuti n’ifumbire neza kandi ku gihe, nta kabuza umusaruro w’imboga zawe uba mwiza, ni ngombwa kurwanya ibyonnyi byose bishobora konona imboga kugirango zizatange umusaruro mwiza.

Intoryi ni kimwe mu gihingwa cyahinzwe cyane mu cyanya cya Rwabashyashya mu Karere ka Kamonyi
Inyanya ni imboga zitanga amafranga menshi kandi mu gihe ku muhinzi wazihinze akazitaho.
Ubuhinzi bw’amashu mu cyanya cya Ngoma22 mu Karere ka Ngoma
Amashu iyo yitaweho nayo ari mu mboga zitanga amafaranga mu gihe gito

Umusaruro mwiza w’imboga utangirira mu guhitamo imbuto nziza, iyo uhisemo imbuto nziza, ugakurikiza inama ugirwa n’inararibonye mu buhinzi, ubuhinzi burakuryohera ndetse ukagira inama abandi bahinzi mu byerekeye imihingire myiza.

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *