RUHANGO : ABAHINZI BAHINGA UMUCELI MU GISHANGA CYA “NYIRAKIYANGE“BAVUGA KO KU BUFATANYE NA HoReCo BITEZE IZAMUKA RY’UMUSARURO.
Ni kuri uyu wa kane taliki ya 21 ugushyingo 2019 ubwo abayobozi ba HoReCo ku rwego rw’igihugu bagiriraga uruzinduko rw’akazi mu karere ka Ruhango,aho bagiranye inama n’abahinzi bahinga umuceli mu gishanga cya NYIRAKIYANGE gicungwa na HoReCo. Ni mu rwego rwo gufatanya n’inzego zitandukanye zirebwa n’ubuhinzi gukemura ibibazo biboneka mu makoperative y’ubuhinzi bituma batagera ku musaruro bifuza.


Nyuma y’uko abahinzi bagaragarije abayobozi ba HoReCo ibibazo bitandukanye bahura na byo bigatuma batagera ku ntego bihaye zo kubyaza umusaruro igishanga nkuko bikwiye, Umuyobozi Mukuru wa HoReCo ku rwego rw’igihugu Bwana NDAYIZIZIGIYE Emmanuel ari nawe wari umushyitsi mukuru, yafashe umwanya munini maze aganira n’abahinzi ndetse asubiza bimwe mu bibazo byari bibabangamiye, ibindi abasezeranira kubakorera ubuvugizi harimo nko gushakirwa urugomero ruzatuma babona amazi ahagije yo gukoresha mu muceli wabo, kubona amashitingi kuri nkunganire, gukurikirana raporo ya ngenzuzi cyane cyane herekanwa imikoreshereze y’imigabane shingiro y’abahinzi, n’ibindi.




Ubuyobozi bwa koperative ndetse n’abahinzi bahinga umuceli mu gishanga cya NYIRAKIYANGE bashimira Leta y’u Rwanda ku bwo kubatekerezaho baboherereza abagoronome bo kubana nabo umunsi ku munsi babigisha kunoza imihingire ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro,bityo bakaba biteze kuzamura umusaruro bakihaza ndetse bagasagurira n’amasoko.