RUMWE MU RUBYIRUKO RUGIZE HoReCo RUKOMEJE KUNONONSORA IMISHISHINGA Y’UBUHINZI MISHYA IJE KUNGANIRA INDI YARIRIHO

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibihombo abahinzi bahura nabyo cyane cyane umusaruro wangirikira mu murima, mu mamodoka, ku masoko, mu bubiko butameze neza ndetse n’ahandi hatandukanye, rumwe murubyiruko rugize HoReCo (Horticulture in Reality Cooperative) rwiyemeje guhangana n’icyo kibazo binyuze muri gahunda yo gutegura no gushira mu bikorwa imishinga igamije gukuraho burundu icyo kibazo. Urwo rubyiruko kwikubitiro ruri kunononsora umushinga wo gufata neza umusaruro w’ibikomoka ku mboga ndetse n’imbuto ndetse no gushakira amasoko uwo musaruro wabonetse (Postharvest Mechanization and Market harmonization and Supply System).

Bamwe mubagize urubyiruko ruri kunoza umushinga wo gufata neza umusaruro ndetse no kuwushakira amasoko.

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *