Ubuhinzi bw’imboga bwatanze umusaruro mwiza mu gihembwe cy’ihinga 2020C.
Muri iki gihembwe cy’ihinga 2020C abahinzi bitaye cyane ku gihingwa cy’ imboga kuko arizo zerera igihe gito ugereranyije n’ibindi bihingwa cyane ko n’iki gihembwe cy’ihinga kiba ari gitoya.. Mu cyanya cya Bahimba giherereye mu Karere ka Rurindo bahinze amashu ku buso bungana na Hegitari 7, aya mashu ariko bakaba bagenda bayatera mu bihe bitandukanye kugirango atazerera rimwe bakagorwa no kubona isoko kubera ubwinshi bwayo. Muri iki cyanya kandi cya Bahimbaabahinzi bahinze ibirayi byo mu bwoko bwa Rwangume ndetse na Kinigi bigaragara ko nabyo birimo gutanga umusaruro mwiza.




Mu gishanga cya Ruboroga giherereye mu Karere ka Kamonyi, abahinzi bahinze igihingwa cy’ibitunguru ku buso bwa Hegitari 5.3 bakaba barabonyemo umusaruro usaga Toni 100. Abahinzi bahinga muri iki gishanga bashimishijwe cyane n’umusaruro bakuye muri iki gihingwa cy’ibitunguru kuko ni ubwa mbere mu mateka yabo bageze kuri uyu musaruro. Ubu bikaba biri mu bwanikiro mu rwego rwo kubyongerera agaciro kuko iyo byumye birahenda.



