Umwiherero w’abakozi b’imishinga ya HoReCo ku nshuro ya 3

Nk’uko bisanzwe, buri mwaka abakozi b’imishinga ya HoReCo bakora umwiherero ubahuza bose, iyi ikaba ari inshuro ya 3 uyu mwiherero ubaye, ukaba waritabiriye n’abakozi basaga 100 bakora mu mishinga 2 ya HoReCo ariyo: OMMIS (Operation, Maintenance and Management of Irrigation Schemes) na PSPP (Potato Seed Production Project ).

Uyu mwiherero watangiye tariki ya 11 Kanama 2020 ugera tariki ya 21 Kanama 2020, intego nyamukuru yawo yari ukurebera hamwe umurongo HoReCo yihaye wo guteza imbere ubuhinzi hazamurwa umusaruro wabwo niba bawurimo neza, harebwa imbogamizi bahura nazo ndetse no kuzishakira ibisubizo.

Abakozi b’imishinga ya HoReCo mu cyumba bakiriramo ibiganiro bitandukanye

Muri uyu mwiherero abakozi ba HoReCo baganirijwe n’abafatanyabikorwa mu buhinzi batandukanye hagamijwe kunoza imikoranire no kwerekana uruhare rwabo mu iterambere ry’ubuhinzi, harimo abacuruza imbuto, ifumbire , imiti ndetse na Sosiyete zitanga ubwishingizi bw’ibihingwa aribo: HOLLAND GREENTECH, AGROTECH, HINGA WEZE, YALLA, RADIANT Insurance company, RAB, SANLAM, MEDIPLA, RWANDA WATER BOARD, NAEB, RCA.

Umukozi w’Ikigo RADIANT araganiriza abakozi b’imishinga ya HoReCo ku birebana n’ubwishingizi bw’ibihingwa
Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imbuto muri RAB araganiriza abakozi b’Imishinga ya HoReCo ku gihingwa cy’ibirayi
Umuyobizi w’Akarere ka Huye yaganirije abakozi b’imishinga ya HoReCo
Umukozi wa NAEB yafashe umwanya aganiriza abakozi b’imishinga ya HoReCo ku mikorere n’imikoranire
Umukozi wa HINGA WEZE nawe yaniriye n’abakozi b’Imishinga ya HoReCo mu rwego rwo gushaka uko ubuhinzi bwarushaho gutera imbere umusaruro ukiyongera.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) yaganirije abakozi b’imishinga ya HoReCo ku mikorere n’imkoranize y’amakoperative n’amategeko ayagenga.
Abakozi ba HOLLAND GREENTECH nabo batanze ikiganiro ku bakozi b’Imishinga ya HoReCo
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi (Rwanda Water Board) yaganirije abakozi b’imishinga ya HoReCo ku birebana n’imikoreshereze y’amazi mu bishanga

Muri uyu mwiherero tariki ya 12/08/2020 HoReCo yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya isuri ku misozi ikikije ibishanga, nyuma yo kubona ko amazi aturuka ku misozi agira uruhari rukomeye rwo kwangiza ibisanga aho usanga amanukana ibitaka, imicanga bigasiba imiyoboro n’ingomero iyo nta buryo bwashyizweho bwo kuyafata.

Ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana mu gishanga cya Base cyangijwe bikomeye n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yo mu mezi ya mbere y’umwaka yateje isuri ku misozi ikikije icyi gishanga ikamanura imicanga n’ibyondo bikangiza umuceri wari uhahinze. Mu muganda wakozwe, haciwe imirwanyasuri n’ibyobo binini bifata amazi ku buso bungana na Ha 3.6;

Ubuyobozi bwa HoReCo bwatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya isuri ku misozi ikikije ibishanga.

Tariki ya 20/08/2020, Ubukangurambaga bwakomereje mu Karere ka Gisagara na Huye ku misozi ikikije igishanga cya Ruvungirana gikora ku turere twombi, igikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ibanze zo mu turere twombi, iz’umutekano ndetse n’abaturage bo mu turere twa Gisagara na Huye. Umuganda wakozwe witabiriwe n’abantu barenga 2000, hacukuwe imirwanyasuri ku buso bungana na Ha 5.5.

Mbere yo gutangira umuganda babanzaga gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda COVID-19
Umusozi waciweho imirwanyasuri
Inzego z’umutekano nazo zitabiriye gikorwa cyo kurwanya isuri
Abayobozi mu nzego zibanze nabo bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa HoReCo mu bukangurambaga bwo kurwanya isuri
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umushinga OMMIS / HoReCo nawe yitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya isuri
Nyuma y’umuganda habaye ibiganiro bitandukanye
Inzego z’Umutekano nazo zitabiriye ibiganiro nyuma y’umuganda
Umuyobozi muri MINAGRI (DG) ari nawe mushyitsi mukuru kuri uyu munsi yahaye ubutumwa abitabiriye umuganda

Muri uyu mwiherero kandi abakozi ba HoReCo bafataga umwanya w’ibiganiro mu matsinda, aho bungurana ubumenyi ku ngingo zitandukanye zirebana n’imirimo ikorerwa mu bishanga bakoreramo, ndetse bakaganira bahana ubuhamya ku mikorere y’akazi kabo ka buri munsi.

Umukozi umwe mu bakozi b’Imishinga ya HoReCo arahugura abandi ku birebana ko kuhira (Irrigation)

Ku itariki ya 19/08/2020 abakozi b’imishinga ya HoReCo baganirijwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho yashimye akazi keza gakorwa n’abakozi ba HoReCo anabasaba gukomerezaho no kuzana udushya dutandukanye mu buhinzi.

Nyakubahwa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi araganiriza abakozi b’imishinga ya HoReCo mu buryo bw’Ikoranabuhanga
Abakozi b’imishinga ya HoReCo bahawe umwanya babaza Nyakubahwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ibibazo bitandukanye ndetse bahabwa ibisubizo bibanyuze

You may also like...

2 Responses

  1. NKUNZIMANA Jean Claude says:

    HoReCo ibikorwa byanyu ni byiza turabashyigikiye mukomeze mwubake u Rwanda rwacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *