URUBYIRUKO M’URUGAMBA RWO GUSHAKA IBISUBIZO BY’UBUHINZI

Mu rwego rwo gukomeza kwinjira muri gahunda y’iyongera gaciro(Agriculture Value chain) ry’ubuhinzi, taliki ya 19 Kamena 2017, ubuyobozi bwa HoReCo bufatanije n’urubyiruko rugizwe n’abize ubuhinzi(Abakoze amahugurwa mu gihugu cya Israel n’abatarayakoze) bari mu gikorwa    cyo  gutangiza urugendo rwo kwiga ku mishinga y’ubuhinzi izunganira indi mishinga y’ubuhinzi iri mu gihugu cy’u Rwanda icyo gikorwa kikaba cyarabereye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) mu cyumba cy’inama cya CICA. Iyo mishinga  izibanda kuri ibi bikurikira:

  1. Imirimi yo gufata neza umusaruro wabonetse ndetse no ku wushakira amasoko (Post harvest handling activities  and market negotiation),
  2. Gutubura imbuto (Seed production and seedlings especially on vegetables),
  3. Ubuhinzi bw’indabyo(Flower production),
  4. Uburyo bwo kuhira burambye( Sustainable irrigation system).

Abitabiriye iki gikorwa bigabanyijemo amatsinda 4 nkuko imishinga bagiye gukora ari 4 mu rwego rwo kuyinoza neza. Buri tsinda ryafashe umushinga umwe rikaba ryariyemeje ko rigiye ku  wukorera imbanzirizamushinga(project proposal) izatangwa  bitarenze kuwa gatanu taliki 23 Kamena 2017.

Urubyiruko rwitabiriye ruri guhuza ibitekerezo kumishinga bashaka gukora

 

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *