Uno munsi hamwe nabafatanyabikorwa batandukanye ba RAB na HoReCo habaye inama yo kurebera hamwe ibimaze ndetse nibiri gukorwa mugihemwe cya mbere cy’ihinga.

Uno munsi muri olympic Hotel habaye inama isesengura ikanareba ibyakozwe ndetse nibiri gukorwa mugihembwe cyambere cy’ihinga mubyanya byatunganyijwe, byuhirwa kandi bikorerwamo na HoReCo izwi nka “validation workshop”, aho haba hari abafatanyabikorwa batandukanye baturuka muri RAB (Rwanda Agriculture Board) ndetse nibindi bigo bifite aho bihurira nubuhinzi. aho kandi hari hitabiriye nabakuru bamakoperative aherereye muri ibyo byanya.

abitabiriye inama “validation workshop”
abitabiriye inama “validation workshop”

Hagaragajwe imbogamizi zitandukanye zigaragara muri bino byanya (schemes) aho harimo kuba hari ubumenyi budahagije kuri WUOs(water user organisation) aribo miryango yabakoresha amazi muri ibyo byanya ndetse namakoperative kubijyanye no kubungabunga imikorere, umutungo,…, kubura ibikoresho nkenerwa mumiyoborere, kuba ntabitabo ncungamutungo, ibitabo byibarura byabakozi, imikoranire itaboneye ya WOUs namakoperative, kubura ubumenyi buhagije mukuhira imyaka,..

Hagaragajwe kandi ibyagezweho muri kino gihembwe cyambere cy’ihinga aho harimo ko ibibazo bya WUOs ndetse namakoperatives byitaweho bikanakemuka kukigero cyi 100%, habayeho kubakira ubushobozi ndetse no kongera ubumenyi kuzi za WUOs ndetse namakoperative atandukanye, kubungabunga ndetse no kwita kubikorwa remezo bikoreshwa mukuhira imirima byariyongereye aho hagaragajwe ko mugihembwe cyambere hatunganyijwe 972.7 km tubifashijwemo nabahinzi bagera ku 127,921 bikaba ibyakozwe bifite agaciro kamafaranga yurwanda 124,445,600, hagezweho kandi ko hatunganyijwe uburyo bwiza bwa reporting kumiryango yabakoresha amazi ndetse namakoperative muri rusange, habayeho kandi kwigisha abahinzi imihingire igezweho,

Leave a Comment

Your email address will not be published.